LyricFind Logo
LyricFind Logo
Profile image icon
Lyric cover art

Ushimwe

Apple Music logo
Deezer logo
Spotify logo
Lyrics
Nge nibwiraga ko ntaho nsigaye
Uraza umpishurira ko dusigaranye
Nge narinzi ko ndwana urugamba njyenyine
Kugeza aho menye ko ari wowe wandengeye
Ibigeragezo byange byagabanyije amarere
Kuko wabirushije gukomera
Imitwaro wantuye yari iremereye
Ndagushima Mwami wange ko wambohoye
Wangaruriye
Ibyo natakarije
Mu makuba nari mazemo ya minsi yose

Byari bikwiye
Ko umunwa wange
Uvuga kandi ukaririmba ubwiza bwawe
Warahabaye
Bose bantaye
Sinari guhora iyo ntahozwa nawe

Nakuzaniye
Umutima umenetse
Ngo unyomore ibikomere by intambara z ahahise
Warandamiye
Cya gihe waserutse
Nasaga nk uwari ugeze ku musozo wo kwihangana wange
Nakuzaniye eh
Umutima umenetse
Ngo unyomore ibikomere by intambara z ahahise
Warandamiye eh
Cya gihe waserutse
Nasaga nk uwari ugeze ku musozo wo kwihangana wange
Ushimwe Mana
Ushimwe Data
Ushimwe uri umugabo w ijambo
Ushimwe Mana
Ushimwe Data
Ushimwe uri umugabo w ijambo

Naje ngusanganira unyakirana ubwuzu we
Ngusabye ubutabera ubumpa bwuzuye
Mwami mpere he ngo ngushimire
Ko ibyo wankoreye byamfunguriye inzira
Wankomereje
Ahadakomeye
Yesu Mwami wange ibyo ubishimirwe
Watyarije ugutwi
Ijwi ryo gusenga wange
Yesu Mwami wange ubihimbarizwe
Wankomereje
Ahadakomeye
Yesu Mwami wange ibyo ubishimirwe
Watyarije ugutwi
Ijwi ryo gusenga wange
Yesu Mwami wange ubihimbarizwe

Byari bikwiye
Ko umunwa wange
Uvuga kandi ukaririmba ubwiza bwawe
Warahabaye
Bose bantaye
Sinari guhora iyo ntahozwa nawe

Nakuzaniye eh
Umutima umenetse
Ngo unyomore ibikomere by intambara z ahahise
Warandamiye eh
Cya gihe waserutse
Nasaga nk uwari ugeze ku musozo wo kwihangana wange
Nakuzaniye eh
Umutima umenetse
Ngo unyomore ibikomere by intambara z ahahise
Warandamiye eh
Cya gihe waserutse
Nasaga nk uwari ugeze ku musozo wo kwihangana wange
Ushimwe Mana
Ushimwe Data
Ushimwe uri umugabo w ijambo
Ushimwe Mana
Ushimwe Data
Ushimwe uri umugabo w ijambo

WRITERS

SIFA DELICE

PUBLISHERS

Lyrics © O/B/O DistroKid

Share icon and text

Share


See A Problem With Something?

Lyrics

Other

LyricIQ Analysis

Top Emotion

Enjoyment

Sentiment
Thumbsup IconThumbsup Icon
Theme

None